Latest News
Urubyiruko rwiga muri IPRC Musanze rurakangurirwa kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya JENOSIDE
Mumuhango wo kwibuka abatutsi bazize JENOSIDE yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994,wabereye mu ishuri rikuru ry’imyuga n’ ubumenyingiro rya Musanze (IPRC Musanze) kuri uyu wa 18Gicurasi 2018,Hon. Depite Murekatete M.Therese yifatanyije n’abanyeshuli, abakozi ndetse n’abayobozi abasaba kuba maso bakandika amateka yabo mu rwego rwo kurwanya no kurandura ingengabitekerezo ya JENOSIDE.
Yagize ati “Jenoside yarahagaritswe ariko haracyariho ingengabitekerezo yayo, urubyiruko rero cyane cyane abize bagomba kwandika amateka nk’intwaro yo kurandura ingengabitekerezo; ni urugamba rureba buri wese hatabayeho kwihugiraho. Igihugu ni nk’umuryango w’umuntu, iyo abantu bahuze nta cyerekezo ugira, tugomba kwegera urubyiruko nk’uko rwabibwemo ingengabitekerezo ya Jenoside natwe tugomba kubabibamo kumva ko nta wundi uzatwubakira igihugu”
Umuyobozi wa IPRC Musanze Eng Abayisenga Emile ashishikariza urubyiruko kurushaho kwandika aya mateka no kuyigisha kuko kuyandika bitavuze kwandika ibitabo gusa.
Yagize ati “Kwandika biri ukwinshi kuko kwandika ntibikeneye igitabo cyanyujijwe mu icapiro gusa, buri wese afite icyo yakwandika kuri aya mateka akanayigisha cyane cyane nk’urubyiruko rwakwifashisha n’ikoranabuhanga, ni cyo tubashishikariza.”
Mukayiranga Aloysie, umunyeshuri wiga mu mwka wa 2 mu ishami ry’Amahoteli n’ ubukerarugendo yagize ati “Nk’urubyiruko turi imbaraga z’igihugu, twe dufite amahirwe yo kwandika ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi kuko twarize kandi dushobora no kwifashisha abarimu bacu ariko tukabungabunga aya mateka kuko niyo yerekana uko Jenoside yateguwe ikanakorwa bitandukanye n’ababa bakiyihakana”
Naho umuhuzabikorwa wa AERG muri IPRC Musanze MUNEZA Emmanuel yagize ati :“Ingengabitekerezo ya Jenoside kugira ngo igere mu bantu byatwaye igihe kinini natwe tubona kuyibakuramo nta rirarenga, k’ubwacu twe twandika ubuhamya bw’abantu ndetse tukanafata amashusho yabo tukabibika ngo bibungabungwe neza gusa nabyo bisaba ubushobozi ariko twe turagerageza muri buke dufite”
Uyu muhango witabiriwe n’inzego zitandukanye harimo umuyobozi wa Rwanda Polytechnic Dr GASHUMBA James, AERG kurwego rw’igihugu, abahagarariye izindi kaminuza, ubuyobozi bw'akarere ka Musanze, inzego za polisi, ubuyobozi bw'umurenge wa Nkotsi IPRC Musanze yubatsemo, n'abahagarariye amadini.
Twibutse ko uyu muhango wariwabanjirijwe no gusura urwibutso rwa JENOSIDE rwa Kigali n'INGORO y'AMATEKA Y' URUGAMBA RWO GUHAGARIKA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI mu Rwanda mu 1994.
Abari bitabiriye umuhango wo kwibuka.
Aha bari mu gikorwa cyo gucana urumuri rw'icyizere.
Hon Depite MUREKATETE M.Therese.
Umuyobozi wa Rwanda Polytechnic Dr GASHUMBA James.
Uwari uhagarariye AERG kurwego rw'igihugu TWAHIRWA Emmanuel muri uyu muhango.
Umuyobozi wa IPRC Musanze Eng ABAYISENGA Emile.
By KAREKEZI Dieudonné
Public Relations and Communication Officer.