Latest News
Unity Club Intwarumuri yasabye urubyiruko rwa IPRC Musanze kwimakaza umurage w’Ubunyarwanda
“Ubunyarwanda, umurage tugomba guharanira, kwimakaza no gusigasira” ni insanganyamatsiko y’ibiganiro mbwirwaruhame Unity Club Intwararumuri yahaye abakozi n’abanyeshuri ba IPRC Musanze kuri uyu wa 24 Mata 2019. Ibiganiro byateguwe na Unity Club Intwararumuri yasuye IPRC Musanze na Rwanda Defense Force Command and Staff College (RDFCSC) bafatanyije na Komisiyo y’ Igihugu y’ Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC), bikaba byari bigamije gushyiraho urubuga rw’ibiganiro hagati y’abakuru n’abato bakungurana ibitekerezo mu guharanira, kwimakaza no gusigasira umurage w’Ubunyarwanda cyane cyane mu rubyiruko.
Ibiganiro ku “Ubunyarwanda, umurage tugomba guharanira, kwimakaza no gusigasira” byari bigizwe n’ingingo enye zuzuzanya: “Guteza imbere urubyiruko rukagira uruhare mu kubaka igihugu ubu ndetse no mu gihe kizaza, icyerekezo cya leta y’u Rwabda yihaye,” ikiganiro cyatanzwe na Dr Monique Nsanzabaganwa; “Indangagaciro z’Ubunyarwanda; igisubizo cy’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Rwanda rwa none n’ejo hazaza,” ikiganiro cyatanzwe na Bwana Fidele Ndayisaba; “Uruhare rw’urubyiruko rw’u Rwanda mu gukemura ibibazo birugaragaramo” cyatanzwe n’urubyiruko; Uwababyeyi Honorine na Kayumba Jean Paul; “Uruhare rw’urubyiruko mu kurinda umutekano n’ubusugire bw’igihugu, mu buryo burambye,” cyatanzwe na Gen. James Kabarebe.
Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi wa IPRC Musanze, Eng. Emile Abayisenga, yavuze ko ibiganiro ku Ubuanyarwanda ari ingezi mu rubyiruko kuko bituma bagira uruhare mu kwiyubaka no kubaka igihugu. Yagaragaje ko muri IPRC Musanze urubyiruko ruhabwa uburere mboneragihugu, yagize ati “Muri IPRC Musanze kuwa gatatu abanyeshuri n’abakozi bahabwa ibiganiro ku burere mboneragihugu, babihabwa n’inararibonye zitandukanye.” Yashimiye Unity Club Intwararumuri kuba baje gufasha urubyiruko kurushaho gusobanukirwa icyakorwa mu gusigasira Ubunyarwanda.
Mu kiganiro yatanze Visi Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda (BNR), Dr. Monique Nsanzabaganwa, yibukije urubyiruko ko rugomba kugira uruhare rugaragara mu kubaka igihugu cyiza kandi cyifuzwa na buri wese abasaba kugira uruhare muri gahunda zose za Leta zigamije iterambere rusange.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge (NURC) Bwana Fidèle NDAYISABA yabwiye urubyiruko ko indangagaciro z’ubunyarwanda ari ankingi y’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda rwa none n’ejo hazaza. Yasabye urubyiruko kwimakaza Ubunyarwanda kuko aribwo zingiro ry’iterambere n’ ubumwe bw’u Rwanda.
Mu kiganiro yagejeje ku bitabiye ibiganiro, Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by'umutekano, Gen. James Kabarebe, yibanze ku ruhare rw’urubyiruko mu kurinda umutekano n’ubusugire bw’igihugu. Yabwiye urubyiruko amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda, yasabye urubyiruko kurangwa n’ubumwe aho ruri hose kuko ari yo ntwaro y’iterambere ry’igihugu n’abaturarwanda muri rusange.
Mu gusoza ibiganiro, Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi, yasabye urubyiruko kurangwa n’uburere bwiza no kugira umuco wo gukunda igihugu. Yibukije urubyiruko ko rugomba kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda kuko ari rwo nkingi ya mwamba igihugu cyubakiyeho ejo hazaza hacyo. Yasoje asaba urubyiruko guhitamo ibyiza rwirinda gutega amatwi abatunzwe no gusebya u Rwanda ahubwo rugakoresha ubwenge bwarwo mu guteza imbere igihugu.
Hashize imyaka 25 mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi. Nyuma yayo, ubuyobozi bw’u Rwanda bwahisemo icyerekezo cyo kubakira ku bumwe, ubwiyunge n’iterambere rya buri Munyarwanda. U Rwanda rwimakaje Ubunyarwanda nk’umurage rwahitiyemo abaruvukamo n’abarukuriramo uyu munsi n’ejo hazaza.
Umuyobozi wa IPRC Musanze, Eng. Emile Abayisenga aha ikaze abashyitsi

Gen. James Kabarebe aganiriza abakozi n’abanyeshuri ba IPRC Musanze

Dr. Monique Nsanzabaganwa aganiriza abakozi n’abanyeshuri ba IPRC Musanze

Fidèle NDAYISABA aganiriza abakozi n’abanyeshuri ba IPRC Musanze

Kayumba Jean Paul atanga ubuhamya bw’uko yiteje imbere

Ibiganiro mu matsinda

Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi asoza ibiganiro

Yanditswe na Protais NIYONSHIMA
Ag. PRCO