Latest News
Kwibuka28: Abakozi n’Abanyeshuri ba IPRC Musanze bibutse Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994
Kuri uyu wa 12 Mata 2022, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Madame Nyirarugero Dancille,yifatanyije n’abakozi ndetse n’abanyeshuri ba IPRC Musanze mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Muri iki gikorwa, Guverineri yabahaye ikiganiro gifite insanganyamatsiko igira iti “Twahisemo kuba umwe.”
Guverineri yasobanuye iby’ingenzi byaranze amateka y’u Rwanda bigaragaza uko ingengabitekerezo ya Jenoside yashenye umuryango w’Abanyarwanda kugera kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, ndetse n’uko nyuma ya Jenoside Abanyarwanda bataheranywe n’amateka na politiki mbi, ahubwo baharaniye kongera kubaka ubumwe bahoranye no guteza imbere igihugu. Yasabye abakozi n’abaneyshuri by’umwihariko urubyiruko kwigira ku mateka no kubungabunga ubumwe bw’Abanyarwanda kuko ari bwo musingi w’iterambere rirambye. Yibukije urubyiruko rwiga muri IPRC Musanze ko rufite amahirwe menshi kandi rukwiye kuyabyaza umusaruro rugahanga
udushya rukubaka u Rwanda twifuza.
Umuyobozi wa IPRC Musanze, Eng. Emile Abayisenga, yihanganishije Abanyarwanda babuze ababo muri Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 anasaba urubyiruko kwimakaza Ndi Umunyarwanda ryo pfundo ry’Ubunyarwanda. Yabasabye gukoresha ubumenyi n’ubushobozi bafite mu gusigasira no kubaka iterambere ry’u Rwanda. Umuyobozi wa IPRC Musanze yibukije abanyeshuri ko abahagaritse Jenoside bari urubyiruko, abasaba gutanga umusanzu wabo barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi. Umuhuzabikorwa wa AERG Ishami, Rugenera Emile, yashimangiye ko urubyiruko rwa AERG Ishami rwiteguye kurwanya icyo ari cyose cyashaka kugarura Jenoside. Yanakanguriye urubyiruko kuba aba mbere mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ikunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga.
Muri iki gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, hatanzwe ubuhamya bugaragaza ko Jenoside yari yarateguwe. Karemanzira Fidele, Umuyobozi wa Musanze Polytechnic Company Ltd yatanze ubuhamya bw’inzira y’umusaraba we n’umuryango we banyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Nkuko yabitangaje, nubwo yanyuze mu bihe bikomeye, Fidele ntiyaheranywe n’amateka mabi, ubu yariyubatse afite umuryango kandi ni rwiyemezamirimo akora ibikorwa bitandukanye, amaze kwiteza imbere. Muri iki gihe cy’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, IPRC Musanze irakomeza ibikorwa bitandukanye byo Kwibuka harimo ibifasha abanyeshuri gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Protais Niyonshima
Ag. Public Relations and Communication Officer