Latest News
KWIBUKA 30: IPRC MUSANZE IRIBUKA KU NSHURO YA 30 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MURI MATA 1994.
Kuwa Gatanu tariki ya 14 Kamena 2024, IPRC Musanze yibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Umuhango wabimburiwe n’urugendo rwo Kwibuka, no kunamira imibiri y’abazize Jenoside bashyinguwe mu rwibutso rw’akarere ka Musanze (Court d’Appel de Ruhengeri).
Bwana Uwizeye Jean de Dieu watanze ikiganiro n'ubuhamya byagarutse ku mateka yo kubiba urwango ku Batutsi bihereye ku bazungu bigashyirwamo imbaraga n'abategetsi ba Repubulika ya 1 n'iya 2 bikagera kuri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Yagarutse kandi ku ngamba zo gukira ibikomere No guhashya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Feston Rusisiro ukuriye Ibuka mu karere ka Musanze yageneye ubutumwa bushishikariza urubyiruko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, no guhangana n’abapfobya bakanaha ishingiro Jenoside, bakabikora bifashishije imbuga nkoranyambaga.
Mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 cyabaye ku wa Gatanu; IPRC Musanze yashyikirije inzu yavugururiye Bwana Nibishaka Viateur, umusaza wacitse ku icumu rya Jenoside mu 1994.
Mu rwego rwo gufasha urubyiruko gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Ku itariki ya 12 Kamena abakozi n’abanyeshuri ba IPRC Musanze bari babanje urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ruherereye mu karere ka Bugesera, banakomereza ku Ingoro Ndangamurage y'Amateka y'Urugamba rwo guhagarika Jenoside, basobanirirwa byinshi ku itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside, n'uko yahagaritswe n'ingabo za RPA.

Yanditswe na Eric Nshimiyimana | Public Relations & Communication Officer | IPRC Musanze