Latest News
Kuva kuwa 21-26 Ukwakira 2018: Icyumweru cyo kwakira Intore mu Zindi muri IPRC Musanze.
Kuva kuwa 21 Ukwakira kugera kuri uyu wa 26 Ukwakira 2018, Intore za IPRC Musanze zari mu Cyumweru cyo kwakira Intore mu Zindi. Ni icyumweru cyaranzwe n’Ibikorwa bitandukanye bigamije guha ikaze intore nshya muri IPRC Musanze. Bimwe mu bikorwa byaranze iki cyumweru ni imyitozo ngororamubiri, akarasisi, imikorongiro, ibiganiro bitandukanye byatanzwe n’inararibonye, ndetse n’ibitaramo nyarwanda. Ibikorwa byose byari bigamije kwimakaza indangagaciro z’intore n’umuco nyarwanda bikwiye kuranga umunyarwanda ubereye u Rwanda.
Mu gusoza iki cyumweru, Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya IPRC Musanze, Eng. Abayisenga Emile, yasabye intore kurangwa n’indangagaciro z’intore. Yagize ati: “Ibyo mumaze iminsi mwiga ntibibe amasigaracyicaro bibe ibibaranga mu buzima bwanyu bwa buri munsi.” Umuyobozi wa IPRC Musanze, Eng Abayisenga Emile yasabye Intore kurangwa n’ubufatanye no kugira uruhare mu kubaka u Rwanda twifuza.
Mu ijambi rye, Marie Claire Uwamariya, Umuyobozi w’akarere wungirije, wari umushyitsi mukuru mu muhango wo gusoza Icyumweru cyo Kwakira Intore mu Zindi, yashimiye ikigo kuba cyarashyize mu bikorwa neza ibikorwa by’itorero. Yashimiye Intore zimaze guhigura imihigo zesheje mu mwaka w’amashuri ushize, zimaze no guhiga imihigo y’umwaka w’amashuri wa 2018-2019: “Ni byiza ko imihigo yanyu yose igamije guhindura imibereho y’abaturage b’akarere ka Musanze, aho ikigo cyanyu giherereye.” Yakomeje agira ati: “Mukure amaboko mu mifuka mukore, mutoze n’abandi kwigira no kwihesha agaciro.”
Umushyitsi mukuru aganiriza intore
Intore mu gitaramo cy'umuganura
Intore zacinye akadiho
Intore ziri mu mukorongiro wo gusigasira igisenge
By Protais Niyonshima
Ag.PR&CO