Latest News
IPRC Musanze yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994
Kuri uyu wa 30 Kamena 2021, abakozi n’abanyeshuri bahagarariye abandi ba IPRC Musanze bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 baruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Muhoza. Ni igikorwa cyateguwe muri gahunda y’ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abitabiriye iki gikorwa bahagurukiye ku biro by’akarere ka Musanze, bajya ahahoze ari ‘Cour d'Appel ya Ruhengeri,’ Inzu y'Ubutabera yiciwemo Abatutsi barenga 800. Nyuma yo gusobanurirwa amateka y’ Abatutsi bahungiye mu Nzu y’Ubutabera babeshywa ko bagiye kuharokera bikarangira bahasize ubuzima, abitabiriye iki gikorwa babunamiye maze bahashyira indabo, nyuma barekeza ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Muhoza, bunamira Abatutsi bavukijwe ubuzima bakajugunywa mu byobo, maze bashyiraho indabo.
Umuhuzabikorwa wa CNLG mu turere twa Musanze na Burere, Bwana Emmanuel NZABONIMANA yasobanuye amateka ya Jenoside mu cyahoze ari Ruhengeri, anasobanura neza ko Jenoside itabaye kubera ihanurwa ry’indege ya Perezida Juvenal HABYARIMANA ahubwo ko yateguwe kandi igashyirwa mu bikorwa n’Ubuyobozi bubi. Nyuma yo gusobanura uko Abatutsi bishwe urw’agashinyaguro, yibukije abitabiriye igikorwa cyo Kwibuka27, ko bafite umukoro wo kurwanya ingangabitekerezo ya Jenoside aho bari hose kugira ngo Jenoside itazongera kubaho.
Mu ijambo rye, Umuyobozi wa IPRC Musanze, Eng. Emile ABAYISENGA, yasabye urubyiruko kuzirikana ko Jenoside yateguwe n'abantu bakuru ariko igashyirwa mu bikorwa n'urubyiruko kubera ubuyobozi bubi, ariko ko yanahagaritswe n'urubyiruko kubera ubuyobozi bwiza. Yashishikarije urubyiruko guharanira gukora ibikorwa byiza byuka igihugu rukarwanya ikibi icyo ari cyo cyose gishobora gutuma Jenoside yongera kubaho mu Rwanda cyangwa ahandi ku isi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Musanze Pierre Claver BAGIRISHYA, wari Umushyitsi Mukuru, yashimiye IPRC Musanze yateguye iki gikorwa, anasaba urubyiruko kurushaho kuba umusemburo w'impinduka mu kubaka u Rwanda twifuza, ruharanira Ubumwe bw'Abanyarwanda. Yasabye Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 kudaheranwa n’agahinda, abashishikariza gukora bakiteza imbere, anabibutsa ko akarere n’igihugu muri rusange bizakomeza kubaba hafi.
Muri iki gikorwa cyo Kwibuka27, IPRC Musanze yaremeye Judith UGIRUMURANGA, uwarokotse Jenoside utishoboye, utuye mu karere ka Musanze, umurenge wa Musanze, akagari ka Cyabagarura mu mudugudu wa Gaturo.
Twibuke Twiyubaka!

Protais NIYONSHIMA
Ag. Public Relations and Communication Officer