Latest News
IPRC Musanze yibutse ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994
Kuri uyu wa 12 Mata 2019, abanyeshuri n’abakozi ba IPRC Musanze bibutse ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Abitabiriye iki gikorwa bakoze Urugendo rwo Kwibuka ndetse banahabwa ikiganiro gifite insanganyamatsiko igira iti “Ubumwe bw’Abanyarwanda mu kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kubaka Icyerekezo gikwiye,” Ikiganiro cyari kigamije gufasha abitabiriye igikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 gusobanukirwa neza uburyo amahitamo y’Abanyarwanda yo kugarura ubumwe bwabo binyuze mu nzira nyinshi, zirimo ubutabera, u Rwanda rumaze gukora byinshi mu kwiyubaka, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kugarurira Abanyarwannda icyizere; buri wese akaba afite inshingano zo gusigasira ibyagezezweho no guha umurage mwiza urubyiruko rw’u Rwanda.
Mu ijambo rye, umuyobozi wa IPRC Musanze, Eng. Emile Abayisenga yakomeje abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ati “nimukomere, mutwazae gitwari kandi ntimuri mwenyine igihugu kirabakunda, ubuyobozi burabakunda nimuharanire kubaho no kubaka igihugu.” Umuyobzi wa IPRC Musanze yasobanuye ko kwibuka bituma abanyarwanda bibuka neza Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bagafata ingamba z’uko bitazasubira ukundi mu Rwanda no hanze yarwo. Yibukije ko Jenoside yakozwe n’umubare munini w’urubyiruko kandi ko yahagaritswe n’urubyiruko, urubyiruko ni imbaraga, iyo zikoreshejewe neza zirubaka zakorehswa nabi zigasenya. Yongeyeho ko Kwibuka muri IPRC Musanze bituma urubyiruko rurererwa muri iri shuri rurushaho kugira intego yo kwiyubaka no kubaka igihugu.
Mu kiganiro Sylvestre Ndayambaje, Umujyanama mu by’amategeko muri IPRC Musanze, yatanze, yagaragaje ko mu gihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 25, ari ngombwa ko abanyarwanda basubiza amaso inyuma, bagasuzuma uburyo ibibazo byatewe na Jenoside byagiye bikemurwa hashingiwe ku mahitamo y’Abanyarwanda, hagamijwe kongera kubanisha abanyarwanda. Yanasabye abitabiriye igikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ko bakwiye kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nko guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi no kuyipfobya kuko bibangamira ubumwe bw’Abanyarwanda.
Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Jean Damascène Habyarimana, wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yasabye abitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, guharanira kubaka u Rwanda ruzina amacakubiri ruzira umwiryane, u Rwanda rw’abanyarwanda. Yagize ati kuri iyi nshuro ya 25 twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi dukwiye kuzirikana insanganyamatsiko y’uyu mwaka yo “Kwibuka Twiyubaka.” Jenoside yasenye igihugu igisiga cyarasenyutse, yasize ibikomere, amarira n’imfubyi, ubuhunzi, yasize igihugu kigeze kure ariko uyu munsi uwahagaritse Jenoside Nyakubahwa Paul Kagame n’abo yari ayoboye, baduhaye icyizere ko Jenoside itazongera kubaho ukundi. Umuyobozi w’akarere ka Musanze yabwiye urubyiruko ko rwavukiye mu gihugu gifite icyerekezo kizima giha amahirwe n’uburenzira bwo kwiga abana bose. Yabasabye kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ipfobya ryayo.
Kwibuka Jenoside yakorewwe Abatutsi biba buri mwaka kuva ku itariki ya 07 Mata kugeza ku ya 03 Nyakanga kandi nk’uko biteganywa n’itegeko no 15/2016 ryo kuwa 02/05/2016 rigenga umuhango wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, imitunganyirize n’imicungire by’inzibutso za Jonside yakorewe Abatutsi.
Urugendo rwo Kwibuka
Umuyobozi wa IPRC Musanze, Eng. Emile Abayisenga aha ikaze abaje Kwibuka muri IPRC Musanze ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abanyeshuri batanga ubutumwa bwo kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo babinyujije mu bihangano

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Jean Damascène Habyarimana, yifatanyije n’abakozi n’abanyeshuri ba IPRC Musanze mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994

Gucana urumuri rw’Icyizere

Yanditswe na Protais Niyonshima
Ag. PRCO