Latest News
Icyiciro cya kabiri cy’amarushanwa ya Ndi Umunyarwanda
Kuri uyu wa 03 Ugushyingo 2021, muri IPRC Musanze habereye amarushanwaya Ndi Umunyarwanda Icyiciro cya kabiri. Ni amarushanwa yateguwe na Unit Club aho abanyeshuri barushanyijwe mu mivugo, indirimbo ndetse n’ikinamico. Abatsinze amarushanwa bahembwe hagati 500,000 Frw na 200,000 Frw. Ni amarushanwa yateguwe na Unity Club kubufatanye na Rwanda Defence Force Command and Staff College (RDFCSC) bafatanyije na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco,afite insanganyamatsiko igira iti “Ndi Umunyarwanda umurage tugomba guharanira, gusigasira no kwimakaza.” Umunyamuryango wa Unit Club akabana Ministiri w’Uburezi Dr.Valentine Uwamariya yaboneyeho gutanga ikiganiro kuri Ndi Umunyarwanda. Ikigikorwa cya nitabiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unit Club Regine Iyamuremye. Aya marushanwa yateguwe mu rwego rwo gukomeza urubuga rw’ibiganiro hagati y’abakuru n’abato bigamije kungurana ibitekerezo mu guharanira kwimakaza no gusigasira umurage w’Ubunyarwanda cyane cyane mu rubyiruko.
Mu gutangiza aya marushanwa, Umuyobozi Mukuru wa IPRC Musanze, Eng. Emile Abayisenga yashimiye Unity Club kubera iyi gahunda ya Ndi Umunyarwanda n’uruhare ifite mu kubaka umunyarwanda ufite indangagaciro zubaka igihugu.Yagaragaje ko Unity Club ifasha amashuri mu kurerera u Rwanda mu bikorwa bitandukanye bifasha urubyiruko kwiga uburere mboneragihugu, by’umwihariko iyi gahunda ya Ndi Umunyarwanda. Yasobanuye ko ubumenyi budafite uburere mboneragihugu nta mumaro bwagira. Agaragaza ko ubumenyi bufite uburere mboneragihugu ari byo byubaka umunyarwanda ubereye u Rwanda.
Mu ijambo rye, Callixte Dushimiyimana, Umukozi ushinzwe Itangazamakuru muri Unity Club, yashimiye abanyeshuri bitabiriye amarushanwaya Ndi Umunyarwanda. Yasobanuye ko aya marushanwa afasha mu guha urubyiruko urubuga rwo kugaragaza ibitekerezo byabo kuri Ndi Umunyarwanda;gukangurira urubyiruko gukora ubushakashatsi kuri Ndi Umunyarwanda; no kubafasha kugira Ndi Umunyarwanda iyabo.Yabasabye gukomeza kwimakaza Ndi Umunyarwanda ahobari hose.
Mu kiganiro yatanze, umunyamuryango wa Unit Club akabana Ministiri w’Uburezi Dr.Valentine Uwamariya wari n’umushyitsi mukuru muri ikigikorwa, yasobanuye byimbitse gahunda ya Ndi Umunyarwanda. Yagaragaje ko Ubunyarwanda bugira inkingi ebyiri arizo ururimi rw’Ikinyarwanda n’indangagaciro z’umuco nyarwanda. Yifashishije ingero, yasobanuye ko Ubunyarwanda bufite indangagaciroremezo zikwiye kuranga umunyarwanda ari zo gukunda igihugu, kugira ubumwe, gukunda umurimo ndetse n’ubupfura. Minisitiri w’Uburezi kandi yibukije ko abitabiriye ikigikorwa ko Ubunyarwanda atari amahitamo ahubwo ari igihango cy’u Rwanda n’Abanyarwanda.Yashishikarije urubyiruko kurangwa n’indangagaciro z’umuco nyarwanda, kwihesha agaciro no kugahesha igihugu.
Abatsinze amarushwanwa bazakomeza mu cyiciro cya gatatu, bahawe icyemezo cyo kwitabira amarushanwa (certificate) n’ibihembo mu buryo bukurikira:
Icyiciro cya gatatu cy’amarushanwa kizabera kurwego rw’Igihugu, kizitabirwa n’ababaye aba mbere mu kwandika inyandiko ngufi, aba mbere mu ndirimbo, imivugo n’ikinamico ngufi bo mu mashuri makuru na kaminuza bitabiriye amarushanwa.

Protais Niyonshima
Ag. Public Relations and Communication Officer