Latest News
Gutangiza ibiganiro n’amarushanwa bya Ndi Umunyarwanda muri IPRC Musanze
Kuri uyu wa 12 Nyakanga 2022, Unity Club yatangije ibiganiro n’amarushanwa bya Ndi Umunyarwanda 2022 muri IPRC Musanze bifite insanganyamatsiko ya “Ndi Umunyarwanda: Umurage tugomba guharanira, gusigasira no kwimakaza.” Byateguwe hagamijwe kwimakaza umurage w'Ubunyarwanda mu Rubyiruko.
Muri iki gikorwa, abanyeshuri n’abakozi ba IPRC Musanze bahawe n’ikiganiro cyagarutse ku bikomere bya Jenoside n’urugendo rwo kubikira, cyayobowe na Madame Sylvie Mudidi, umwe mu banyamuryango ba Unity Club. Ikiganiro cyarimo urubyiruko Umulizaboro Aline, Gasigwa Théogène, Nshuti Emmanuel n’umurinzi w’igihango Mudenge Boniface basangije ubuhamya bw’ibikomere batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi n’urugendo rwo kubikira banyuzemo.
Asobanura uko amarushanwa azakorwa muri uyu mwaka, Callixte DUSHIMIYIMANA, Umukozi ushinzwe Itangazamakuru muri Unity Club, yavuze ko amarushanwa ya Ndi Umunyarwanda azakomeza kuba urubuga rw’ibiganiro hagati y’abakuru n’abakuru n’abato bigamije kungurana ibitekerezo mu guharanira kwimakaza no gusigasira umurage w’Ubunyarwanda cyane cyane mu Rubyiruko. Yanavuze ko muri uyu mwaka amarushanwa azibanda ku ngeri ebyiri z’ubuvanganzo ari zo indirimbo n’imivugo. Ibiganiro n’amarushwanwa bya Ndi Umunyarwanda bifasha urubyiruko kubona ubumenyi bwisumbuye kuri Ndi Umunyarwanda kand
Umuyobozi wa IPRC Musanze, Eng. Abayisenga Emile, yashimiye Unity Club Intwararumuri kubera gahunda y’ibiganiro n’amarushwanwa bya Ndi umunyarwanda yashyizeho bifasha urubyiruko kwiga indangagaciro zituma rwitwara neza mu gihugu no mu ruhando mpuzamahanga. Yasoje ijambo rye agira ati, “Imigirire myiza ni uguhozaho, kwiga na byo ni uguhozaho!”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuri Janvier, yabwiye abakozi n’abanyeshuri ko amacukubiri yabibwe mu Banyarwanda yanyujwe no mu banyeshuri bigaga muri kaminuza, aho kuba urumuri n’agakiza ka rubanda bimakaje amacakubiri. Yashimiye Unity Club Intwararumuri ko batekereza kugana urubyiruko mu mashuri kugira ngo barumurikire rwubake u Rwanda rw’ejo hazaza. Yongeyeho ko ibiganiro n’amarushanwa bya Ndi umunyarwanda byubaka abayobozi b’ejo hazaza. Yasabye urubyiruko kuba ku rugamba imbere mu guhashya uwashaka guhembera amacakubuuri mu banyarwanda.
Muri uyu mwaka amarushanwa ya Ndi Umunyarwanda azahuza amashuri makuru na za kaminuza bikurikira: IPRC Musanze, INES-Ruhengeri, Institut Catholique de Kabagyi (ICK), University of Rwanda (College of Education, Rukara Campus), Catholic University of Rwanda (CUR), University of Rwanda (Busogo Campus), Univeristy of Lay Adventist of Kigali (UNILAK), University of Technology and Arts of Byumba (UTAB), RP-IPRC Karongi, Kibogora Polyethcnic, Univeristy of Rwanda-Nyagatare Campus, University of Rwanda-Huye Campus, na IPRC Tumba.

Protais Niyonshima
Ag. Public Relations and Communication Officer