Latest News
Abanyeshuri n'abakozi ba IPRC Musanze bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Kuri uyu wa 03 Kamena 2022, abanyeshuri n'abakozi ba IPRC Musanze bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni igikorwa cyaranzwe no gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Musanze ruruhikeyemo abazize Jenoside barenga 800 biciwe mu cyahoze ari Cour d’Appel ya Ruhengeri, ubu ikaba yarahinduwe Urwibutso rwa Jenoside rwa Musanze.
Muri iki gikorwa abanyeshuri n’abakozi ba IPRC Musanze basobanuriwe amateka ya Jenoside mu cyahoze ari Ruhengeri by’umwihariko ubwicanyi ndengakamera bwabereye mu cyahoze ari Cour d’Appel ya Ruhengeri. Rwasibo Pierre, Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Musanze, yasobanuye uko Abatutsi biciwe mu cyahoze ari Cour d’Appel ya Ruhengeri; bari bahahungiye bazi ko baraharokokera, birangira ari ho bahiciwe. Pierre yasobanuye ko Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ari umugambi wateguwe n’ubutegetsi bubi bwimitse amacakubiri mu banyarwanda. Nubwo amateka mabi yagwiriye u Rwanda, nyuma ya Jenoside u Rwanda rwongeye kwiyubaka. Pierre agaragaza ko hari icyizere cy’ejo hazaza, ashingiye kuri gahunda zitandukanye za guverinoma zishyira imbere ubumwe bw’abanyarwanda n’iterambere ryabo.
Umuyobozi wa IPRC Musanze, Eng. Emile Abayisenga, yihanganishije Abacitse ku icumu rya Jenoside anashimira ingabo za RPF zagaharitse Jenoside, ndetse anashimira Perezida wa Repubulika ko yahaye u Rwanda icyerekezo cyiza. Yasabye Abacitse ku icumu gukomeza gutera intambwe mu kwiyubaka. Yibukije abanyeshuri n’abakozi ba IPRC Musanze ko gusura Urwibutso rwa Jenoside ari igikorwa cy’ingirakamaro kubera ko gifasha gusobanukirwa amateka, kigafasha cyane cyane urubyiruko kumenya amateka ya Jenoside, ndetse bagasobanukirwa neza ko bafite inshingano zo gusigasira ibyagezweho mu kubaka u Rwanda.
Muri iki gikorwa, abanyeshuri n’abakozi ba IPRC Musanze baremeye umuryango wa Omar Nkundimana warokotse Jenoside, utuye mu murenge wa Muhoza. Bawuhaye inkunga y’ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda (500,000Frw).
Nyuma y’imyaka 28 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagaritswe, urubyiruko rufite umukoro wo gusigasira no kurinda ibimaze kugerwaho, nyuma y’ibi bihe by’umwijima u Rwanda rwanyuzemo ubu rukaba rufite aho rugeze.

Protais Niyonshima
Ag. Public Relations and Communication Officer